Rugamba Cyprien yari umuhanzi, umushakashatsi, umusizi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo w’umuhanga u Rwanda rwagize ndetse kugeza n’ubu ibihangano yasize birakifashijwa mu Kiliziya n’ahandi.
Rugamba Cyprien yavutse mu mwaka wa 1935, avukira mu cyahoze ari Komini ya Karama (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe), avuka ari umwana wa Kane mu muryango wabo. Se yitwaga Bicakungeri Micheal naho Nyina akitwa Nyirakinani Theresie.
Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi nyuma aza gukomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Rugamba yakundanye n’umukobwa witwaga Mukangiro Saverina gusa nyuma uyu mukobwa yaje kwicwa mu mwaka wa 1963 aroshywe mu mazi. Cpyprien yaje guhita akundana na Mukansanga Daphrosa bashakanye mu 1965.
Rugamba n’umuryango we bari batuye mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura hafi y’ahahoze ikigo cya Gisirikare cya IFAK, cyabagamo abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Umuryango wa Rugamba Cyprien
Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994, ahagana saa Tatu za mu gitondo nibwo Rugamba Cyprien n’umugore we Daphorosa n’abana babo batandatu biciwe hamwe babasanze mu rugo, yicwa yaraye asohoye indirimbo yitwa ‘Nzataha Yeruzalemu Nshya’.
Rugamba Cyprien yishwe hashinze iminota 30 amaze kuvugana n’abana be babiri batari baraye muri urwo rugo kuko bari bagiye kurwaza Nyirasenge wari utuye i Butare. Abo bana ni Rugamba Olivier na Rugamba Dorcy.
Mbere y’uko Rugamba Cyprien n’umuryango we bicwa, abaje kubica babanje kubakubita imbunda nyuma babarasa amasasu menshi. Gusa umwana witwa Cirdare Rugamba baramurashe bibwira ko yapfuye nyamara atarapfa bamusiga aho baragenda.
Nyuma yaje kuzanzamuka ava mu mirambo asanga abavandimwe be babiri, ari nawe wababwiye inkuru ko ababyeyi babo bishwe bahita bahungira i Burundi.
Abana ba Rugamba bavuga ko Se yari abizi neza ko atazarokoka, mbere y’uko ajya gupfa yari yaraye asenga ndetse ubwo bavuganaga bwa nyuma muri icyo gitondo yabasabye ko bazaba abagabo.
Mu byaranze ubuzima bwa Rugamba Cyprien, harimo gushishikariza abantu kuba inyangamugayo, urukundo ndetse no kugira indangagaciro zikwiye Umunyarwanda nyawe.
Ibi yabikoraga cyane abinyujije mu bihangano bye bitandukanye harimo indirimbo zisaga 400 yasize.
Rugamba kandi yibukirwa ko yashinze Itorero Amasimbi n’Amakombe, ririmba indirimbo zitandukanye zirimo izo mu Kiliziya no mu buzima busanzwe.
Rugamba Cyprien n'umugore we Daphorosa

