Kuva amakimbirane hagati ya Kendrick Lamar na Drake yatangira gukwirakwira mu ntangiriro z'uyu mwaka, indirimbo esheshatu zijyanye n'ayo makimbirane zinjije miliyoni 15.4 z'amadolari binyuze mu kugurisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, kwinjiza amafaranga ku rubuga rwa interineti, ndetse na copyright muri Amerika, nk'uko bigaragazwa na Billboard hakurikijwe imibare yatanzwe na Luminate.
Indirimbo za Kendrick, "Not Like Us" na "Like That" ari kumwe na Future na Metro Boomin, ni zo zagize uruhare runini, ziza ku mwanya wa mbere kuri 'Billboard Hot 100' kandi ziharira 80 ku ijana by’ariya mafaranga zose hamwe zinjije.
Iyi ntsinzi yerekana uburyo umwuka mubi hagati y’abahanzi bakomeye bishobora kongera ababumva no kongera amafaranga binjiza ku masoko y’umuziki.
