Umuhanzi akaba na nyiri inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi yitwa Next Level Music, Rayvanny, yatangaje ko WCB yari imaze kumugeza ku rwego rushimishije, ari na yo mpamvu yahisemo kuva muri iyi nzu ya Diamond Platnumz.
Rayvanny yongeye kuvuga ku bijyanye n'uburyo yavuye muri Wasafi
Mu kiganiro aheruka kigirana n’imwe muri radiyo z’iwabo muri Tanzania, Rayvanny, yanavuze ko yumvaga amaze gukura ku buryo na we yafasha abandi bahanzi.
Yagize ati:”Ni intambwe y’ubukure no gutera imbere ukagira aho uba n’aho ugera. Ni muri urwo rwego navuze nti”aho ngeze nanjye nakirwanaho ndetse nkagira abandi mfasha, atari ngombwa ko najye mbanza gusaba ubufasha.”

Rayvanny avuga ko yishyujwe akubye kabiri ayo Harmonize yishyuye kugira ngo ave mu nzara za Diamond
Rayvanny kandi yavuze ko ubu yatangiye kubona inyungu zo kuva umuhanzi wigenga, kuva yatandukana na WCB.
Yagize ati:”Wasafi ni umuryango, gusa najye mfite inzira zanjye, kandi ndashima Imana. Hashize umwaka umwe, kandi ibintu biragenda neza rwose.”
Ku bijyanye n’akayabo yishyujwe kugira ngo yemererwe gutandukana na Wasafi, yavuze ko yishyujwe akubye kabiri ayo Harmonize yishyuye kugira ngo ave mu nzara za Diamond Platnumz.
Rayvanny avuga ko ikintu cya mbere mu buzima ari amahoro
Kubijya nuko yakiriye kwishyurwa ako kayabo n’uwahoze ari shebuja, yagize ati:”Amahoro ni yo yambere kurusha ayo mafaranga. Icyangombwa ni ukubahana no kugira urukundo. Twatandukanye nk’umuryango.”
