Alex Muhangi nta gahunda afite yo gusaba imbabazi Bebe Cool

Alex Muhangi nta gahunda afite yo gusaba imbabazi Bebe Cool

 Mar 21, 2025 - 00:03

Umunyarwenya utegura ibitaramo bya 'Comedy Store' muri Uganda, Alex Muhangi yahakanye yivuye inyuma ko atazigera asaba imbabazi Bebe Cool kandi ari we wamuhemukiye akanga kuririmba mu gitaramo nk'uko bari babyumvikanye.

Mu kiganiro yagiranye n'abamumurikira kuri TikTok (Live), yagize ati "Ntabwo nzigera nsaba imbabazi Bebe Cool. Ntabwo naba naramuhaye akazi ngo aririmbe mu gitaramo cyanjye akabyanga, narangiza avuge ko ari njye usaba imbabazi."

Ibi yabitangaje mu gihe mu kiganiro Bebe Cool aherutse kugirana na 'Galaxy FM', yatangaje ko yaciye ukubiri na Alex Muhangi kuko yagiye mu itangazamakuru akamuharabika ndetse akinjira no mu muryango we.

Kuri ubu kandi Bebe Cool yamaze kugeza mu rukiko Alex Muhangi, amushinja gushyira kuri YouTube amashusho yamufashe ari kuririmba mu gitaramo, akayashyiraho batabivuganye kandi bigiye kumubyarira inyungu.

Amakimbirane hagati y'aba bombi yatangiye mu kwezi gushize ubwo Alex Muhangi yatumiraga Bebe Cool ngo aze kuririmba mu gitaramo cya 'Comedy Store', ariko bikarangira ataririmbye bitewe n'uko yavugaga ko banze kumwishyura amafaranga yose bari bumvikanye ko bazamuha mbere yo kujya ku rubyiniro.