Nyuma y'uko Al Hilal Benghazi isabye kuzakirira Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium bitewe n'ikibazo cy'ibiza byibasiye Libya, byakomeje kuvugwa ko iyi kipe yaba yaranasabye ko umukino izakira nta bafana baba bahari dore ko yatinyaga igitutu cy'abafana ba Rayon Sports batari bake mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro iyi kipe yo muri Libya yamaze kwemererwa na CAF ko uyu mukino uzakinwa ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 uzakinwa nta bafana bahari, aho ikipe ya Rayon Sports yemerewe abantu 25 bonyine batari mu bakinnyi n'abatoza.
Nyuma y'uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura uzaba tariki 30 Nzeri 2023 uzaba uriho n'abafana, ikipe izakomeza ihite yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Al Hilal yemerewe kwakira Rayon Sports nta bafana
