Aherutse gusimbuka urupfu! Amateka yihariye ya Celine Dion

Aherutse gusimbuka urupfu! Amateka yihariye ya Celine Dion

 Mar 30, 2025 - 15:48

Ku itariki ya 30 Werurwe, ni umunsi udasanzwe mu buzima bw’umuhanzikazi Celine Dion kuko ariwo munsi yabonyeho izuba, kuri ubu akaba yujuje imyaka 57 y’amavuko.

Uyu muhanzikazi yavutse tariki 30 Werurwe 1968 (ubu yujuje imyaka 57 y’amavuko), avukira muri Canada mu gace ka Charlemagne bamwita Celine Marié Claudette Dion. Yavukiye mu muryango w’abana 14, akaba ari we bucura.

Nyina yitwaga Thérèse Tanguay-Dion ukomoka mu Bufaransa, mu gihe Se yitwaga Adhémar-Charles ukomoka muri Canada. Nyina ni we wamwise izina Celine abikuye ku ndirimbo yari yarimariyemo yitwa ‘Celine d’Hugues Aufray’.

Mu mikurire ye yakuze yumva afite inzozi z’uko agomba kuzaba umuhanzi. Ku myaka itanu y’amavuko nibwo yatangiye kwinjira mu by’umuziki gake gake kuko aribwo yaririmbye imbere y’abantu benshi. Icyo gihe byari mu bukwe bwa musaza we, aho yaririmbye indirimbo zitandukanye z’umuhanzikazi Christine Charbonneau.

Celine Dion ku myaka itanu y'amavuko

Ubwo yari agize imyaka 12 y’amavuko, Celine nibwo yanditse indirimbo ye ya mbere yise ‘Ce n’était que un rêve’, abigeraho abifashijwe na nyina na musaza we.

Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye mu buzima bwe, kuko ariyo yatumye ahura n’umugabo we Rene Angelil, aho Celine Dion yari amushyiriye ya ndirimbo ye ngo ayimutunganyirize dore ko gutunganya indirimbo z’abahanzi ari na ko kari akazi ke ka buri munsi.

René Angélil yaje kwishimira ubuhanga n’ijwi bya Celine Dion, kuva icyo gihe batangira kumenyana cyane kugeza ubwo byarangiye bakundanye.

Ku myaka 19 y’amavuko, Celine Dion yaje kubwira nyina ko akundana na René Angélil gusa nyina ntiyabyishimira ndetse akora uko ashoboye ngo ahagarike umubano wabo kuko uwo mugabo yarushaga Celine Dion imyaka 26, ndetse yari afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri batandukanye.

Mu 1982 nibwo ya ndirimbo ye ‘Ce n’était qu un rêve’ yacurujwe cyane mu Bufaransa, biza kumuhesha amahirwe yo kwegukana umudali wa zahabu mu iserukiramuco ry’indirimbo ku rwego rw’Isi ryari ryabereye mu Buyapani muri icyo gihe. 

Nk’aho ibyo bidahagije, mu 1984 yaje gutoranywa ngo ahagararire urubyiruko rwo muri Canada ubwo basurwaga na Papa Jean-Paul II ku wa 11 Nzeri, ataramira imbaga y’abantu basaga ibihumbi 65 byari byateraniye kuri Stade Olympique de Montréal.

Kuva icyo gihe yatangiye kuba ubukombe ku Isi, atangira kujya atumirwa mu birori bikomeye ari nako asohora album nyinshi.

Celine Dion ufite ubushobozi bwo kuvuga indimi zirimo Igifaransa, Igishinwa, Icyongereza, Icyesipanyoro, Ikilatini n’Ikidage, ajya gutangira umuziki yaririmbaga mu Gifaransa gusa ariko Rene aza kumugira inama yo kwiga n’icyongereza akajya akirirmbamo, dore ko biri no mu bintu byamufashije cyane kwamamara byisumbuyeho.

Tariki 14 Mutarama 1994 nibwo Celine Dion na René Angélil bashyingiranwe, uyu mugabo we aza kwitaba Imana mu 2016, asiga babyaranye abana batatu.

Ubwo Celine Dion yasezeranaga n'umugabo we Rene

Aherutse gusimbuka urupfu

Mu Ukuboza 2022, ni bwo Celine yatangaje ko ubuzima bwe butameze neza, aho yari yarazahajwe n’uburwayi bwa ‘Stiff-person syndrome’ bwatumaga imitsi ye idakora neza, bikaba byaratumye ahita asubika ibitaramo yari afite.

Muri Kanama 2023 umuvandimwe we Claudette, yatangaje ko habuze umuti uvura ubu burwayi, ko icyari gisigaye ari ugusenga no kwizera ko azakira gusa.

Mu Ukuboza 2023, Claudette yongeye gutangaza ko Celine Dion ubuzima bwe bugeze habi, aho yari yatangiye gutakaza ubushobozi bwo kwikoresha ikintu ashaka.

Nyuma yo kunyura muri ibi bihe bitoroshye, ku bw’amahirwe Celine Dion yabashije kwigobotora ubu burwayi ndetse muri Gashyantare 2024 yongeye kugaragara mu ruhame.

Mu 2022 yazahajwe n'uburwayi bituma asubika ibitaramo

Celine ari kumwe n'umugabo we

Celine ku myaka 12 y'amavuko