Afurika y'Epfo yajyanye Zari Hassan mu nkiko

Afurika y'Epfo yajyanye Zari Hassan mu nkiko

 Mar 17, 2025 - 16:31

Ikigo k'igihugu gishinzwe imisoro muri Afurika y'Epfo, SARS cyajyanye umuherwekazi Zari Hassan mu nkiko akurikiranweho kwanga kwishyura ibirarane by'umusoro ababereyemo.

Nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda bibitangaza, Zari Hassan yajyanywe mu rukiko rwisumbuye rw'i Johannesburg mu Cyumweru cyashize, aho yishyuzwa miliyoni 5 z'amarandi akaba asaga miliyoni 396 Rwf.

Impapuro z'urukiko zabonywe n'ikinyamakuru 'Big Eye', zivuga ko Zari yari arimo umwenda w'amafaranga asaga miliyoni 3 z'amarandi, akaba asaga miliyoni 231 Rwf, ariko urukiko rumutegeka ko agomba kurenzaho asaga miliyoni 2.1 z'amarandi, akaba asaga miliyoni 161 Rwf nk'ibihano.

Mbere y'uko Zari ajyanwa mu manza, muri SARS bari babanje kumwandikira ibaruwa bamusaba kwishyura umwenda wose bitabaye ibyo agafatirwa ingamba zikakaye.

Bati "Urasabwa kwishyura amafaranga yose mu minsi 10, uhereye igihe iyi baruwa uyiboneye."

Nyuma y'uko Zari akomeje kwinangira umutima akanga kwishyura, nibwo bafashe icyemezo cyo kumunyana mu butabera.

Zari Hassan akurikiranweho kwanga kwishyura umusoro