Achraf Hakimi yashyize  itafari ku burezi bwa Tanzania

Achraf Hakimi yashyize itafari ku burezi bwa Tanzania

 Jun 27, 2024 - 15:37

Myugariro w'ikipe ya PSG, umunya-Morocco, Ashraf Hakimi uri mu biruhuko mu gihugu cya Tanzania, yashyize itafari ku burezi muri Tanzania, afasha abanyeshuri batishoboye.

Umukinnyi w’ikipe ya  PSG, Ashraf Hakimi uri muri Tanzania mu biruhuko asura ahantu nyaburanga hatandukanye, abinyujije mu kigo cye 'Achraf Hakimi Foundation' yahaye inkunga abanyeshuri batishoboye bo muri Arusha.

Ari kumwe n’uwamwakiriye, Perezida wa Yanga Africans, Hersi Said,  uyu munsi ku ya 27 Kamena, Hakimi yasuye ishuri ry’abana bafite ibibazo byihariye rya 'Patandi Sekondari' maze atanga ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa 50, imashini zitwka n’ibindi.

Byongeye kandi, ubwo yatangaga ibikoresho, uyu myugariro yashimiye Perezida wa Yanga, Eng. Hersi Said ko ari umuntu udasanzwe mu rugendo rwe.

Yagize ati:"Nishimiye kuba ndi kumwe nawe ndetse no kuba ndi mu biruhuko hano muri Tanzania. Naganiriye n’umuvandimwe wanjye Hersi ubwo twahuriraga i Paris kandi yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwanjye hano muri Tanzania. Mbikuye ku mutima, ndashaka kuboneraho umwanya wo gushimira abantu bose bakora akazi gakomeye ko kurera aba bana kandi ndizera ko umunsi umwe nzagaruka.”

Byari  ubwa mbere ikigo cya Hakimi gitanga inkunga hanze yigihugu cye cya Morocco.