Abanyarwanda bongeye gusubira inyuma kuri Spotify

Abanyarwanda bongeye gusubira inyuma kuri Spotify

 Mar 11, 2025 - 15:59

Mu gihe mu mezi make ashize bamwe mu bahanzi n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange bishimiraga ko imibare y’abumva indirimbo zabo kuri Spotify iri kuzamuka hejuru, kuri ubu biragaragara ko abenshi imibare yabo yongeye gusubira inyuma ku buryo nta gikozwe basubira aho bahoze.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, nibwo abahanzi benshi wabonaga ko batangiye gushyira imbaraga mu kuzamura imibare y’abumva ibihangano byabo ku zindi mbuga zicuruza umuziki zitari YouTube. Aha bavugaga Spotify, Audiomack, Apple Music n’izindi zitandukanye.

Icyo gihe buri muhanzi wese wasangaga ashishikariza abakunzi be kujya kumva ibihangano bye kuri izi mbuga, ndetse icyo gihe byavuyemo umusaruro kuri bamwe.

Kuva mu kwezi gushize umuhanzi Bruce Melodie niwe wari uyoboye abandi bahanzi mu kumvwa cyane kuri Spotify, ndetse nk’uko imibare ibigaragaza kugeza ubu niwe ukiyoboye agakurikirwa na Israel Mbonyi.

Mu kwezi gushinze abahanzi batanu bari imbere y’abandi cyane ni Bruce Melodie wumviswe na 246,005, Israel Mbonyi wumviswe 155,791, The Ben wumviswe 107,240, Element wumviswe na 52,995 na Chris Eazy wumviswe na 46,295.

Kugeza ubu iyo urebye usanga aba bose imibare yabo yarasubiye inyuma, gusa iyo urebye usanga Bruce Melodie ari we wasubiye inyuma cyane ugereranyije n’abandi.

Dore uko imibare yabo ihagaze kugeza ubu

 

Bruce Melodie

182,448

Israel Mbonyi

153,375

The Ben

100,468

Element

51,208

Chris Eazy

42,625

Ibi byatewe n’iki?

Iyo witegereje usanga mu Rwanda abantu batarumva neza ko kuri YouTube atariho honyine wakumvira indirimbo, ku buryo abenshi usanga bazi ko iyo indirimbo itarajya kuri YouTube ubwo iba itarasohoka.

Bigaragara ko abahanzi badohotse muri gahunda yo gukomeza gushishikariza abantu kumvira ibihangano byabo ku zindi mbuga, kuko iyo urebye usanga kuba imibare yarazamutse mu minsi yashize byaratewe n’uko babihozaga mu matwi y’abantu bigatuma nabo bagira umuhate wo kuzisura.

Abahanzi barasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu kubyumvisha abakunzi babo, kuko bidakozwe bazisanga n’intambwe bari bamaze gutera isubiye inyuma.

Bruce Melodie niwe wasubiye inyuma cyane kuri Spotify