Aba ni bamwe mu bahanzi bagiye banyura muri label ariko bikarangira batandukanye mu buryo bubi:
Bruce Melodie

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye kugeza ubu u Rwanda rufite ndetse uri muri 'label' bameranye neza ya 1:55 AM, iyobowe na Coach Gael.
Gusa nubwo bimeze uku, mu myaka yatambutse Bruce Melodie yigeze guhura n'ikibazo k'ingutu ubwo yatandukanaga na 'The Super Level' yari amazemo umwaka n'igice, bikaza kurangira bageze no mu nkiko.
Mu mwaka wa 2013 nibwo Bruce Melodie yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Super Level mu gihe k'imyaka itatu aho yafataga 30% ku byo yonjizaga, gusa ubwo yari amazemo umwaka n'igice batangiye kugira ibyo batumvikanaho bituma Bruce Melodie ahitamo gusesa amasezerano.
Amakuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Super Level bari batangiye kujya bakora ibikorwa birimo izina rye, ariko we atigeze abimenyeshwa, abona ko batangiye kunyuranya n'amasezero ahitamo gusezera.
Ni icyemezo kitishimiwe n'ubugobozi, kugeza ubwo batangiye kumwishyuza amafaranga yose agera kuri miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda bamutanzeho kuva batangira gukorana, kugeza ubwo mu 2015 biyambaje inkiko.
Safi Madiba

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi batahiriwe no gukorana na label nyuma yo gutandukana n'itsinda rya Urban Boys yamenyekanyemo cyane.
Ubwo yari akiva mu itsinda rya Urban Boys atangiye gukora umuziki ku giti ke, Safi Madiba nibwo yasinye amasezerano y'imikoranire na 'The Mane Label Music' iyobowe na Bad Rama.
Gusa ubwo yari amazemo imyaka ibiri yonyine, mu 2019 baje gutandukana ndetse Safi Madiba ahita yamburwa uburenganzira ku ndirimbo zose yakoreye muri The Mane.
Imbarutso yo gutandukana kwabo, byatewe n'indirimbo Safi yakoranye Dj Marounald yitwa 'Ntimunywa', ayikora atabanje kubyumvikana n'ubuyobozi bwa The Mane, ndetse mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo indi label yitwa 'Nukuri Music'.
Ni ibintu byababaje ubuyobozi bwa The Mane, bahita banzura ko Safi Madiba yiyirukanye.
Papa Cyangwe

Papa Cyangwe ni umwe mu bahanzi hamenyekanye mu gihe gito binyuze muri 'Rocky Entertainment' ihagarariwe n'umusobanuzi wa filime, Rocky.
Gusa aba bombi ntibamaranye kabiri kuko mu mwaka wa 2021, Rocky Entertainment yashyize hanze itangazo ruvuga ko Papa Cyangwe yasezeye ku bushake.
Papa Cyangwe yavuze yahisemo gusezera kuko nawe yafuza kujya gutangira kwikorana, agaha imbaraga itsinda rye rya 'Cuma gang'.
Gusa amakuru yavugaga ko Papa Cyangwe yari asigaye akora indirimbo akavugwa cyane ariko ku mufuka nta kintu kinjira.
Kuri ubu Papa Cyangwe yashyize hanze ubutumwa yifatira ku gakanu Rocky, nyuma y'uko indirimbo ze zisibwe kuri channel ya Rocky Entertainment, ariho yanyuzaga ibihangano bye.
Kugeza ubu nta ndirimbo n'imwe ya Papa Cyangwe igaragara kuri YouTube, bitewe n'uko iyo yari yafunguye nyuma yo gutandukana Rocky Entertainment, nayo yamaze kwibwa.
Jowest

Jowest ni umwe mu bahanzi bari bazamutse neza mu muziki Nyarwanda, gusa aza gutenguhwa no kubura 'management' kugeza ubu akaba atari kugaragara neza.
Jowest yinjira mu muziki, yatangiye gukorera muri label ya 'IT Entertainment' gusa aba nabo ntiyabashije gukomezanya.
Imbarutso yo gutandukana kwabo byatewe n'uko Jowest atari agihabwa ibyo yagombwaga birimo n'amafaranga yo kumufasha mu mibereho ye ya buri munsi, ndetse biza kugera aho batangira gushyira hanze indirimbo batabyemeranyijweho.
Muri uyu mwaka nibwo Jowest yatangaje ko bamaze gutandukana ariko bahita bamwambura YouTube channel n'ibihangano byose yakoreyeyo.
Muri uyu mwaka nibwo Jowest yatangaje ko yatangiye urugendo rushya rwo kwikorana, ariko mu by'ukuri ubona ko byamusubije inyuma.
