Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, ubwo abafana ba Morrocco bari mu byishimo byo kwizihiza intsinzi y'ikipe yabo. Nubwo mu bice byinshi abaturage bishimiraga intsinzi mu mahoro gusa bo bari babishyize ku rundi rwego, aho mu gace ka Schilderswijk.
Polisi yatangaje ko abantu baturikije ibishashi byinshi, mu gihe bamwe mu bapolisi baterwaga amabuye. Mu rwego rwo gutatanya imbaga, abapolisi b'umutwe ushinzwe guhangana n'imvururu bakoresheje imodoka zisuka amazi, banatabara bahangana n'abari bateraniye muri ako gace bahangana nabo.
Polisi yavuze ko hari abantu bake batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by'urugomo byabereye mu muhanda.
Mu gihe mu Buholandi habaga izi mvururu, muri Morocco byo byari ibirori. Mu mujyi wa Casablanca, abafana basakuzaga bishimira penaliti ya nyuma yinjijwe na Ismael Saibari yahesheje Morrocco itike ya 1/8 k'irangiza.
Morrocco izahura na Canada mu mukino wa 1/8 kirangiza uteganyijwe ku wa Gatandatu, mu gihe abafana bayo bakomeje kugira icyizere cyo kongera gukora amateka nk'ayo bakoze mu gikombe cy'Isi cya 2022, ubwo babaga igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyageze muri 1/2 k'irangiza.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
