Abakinnyi babiri bakomeye ba APR FC bongereye amasezerano

Abakinnyi babiri bakomeye ba APR FC bongereye amasezerano

 Feb 8, 2022 - 05:08

Ikipe ya APR FC yongereye amasezerano ya Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet.

Nyuma y'uko byagiye bivugwa cyane mu minsi ishize ko Byiringiro Lague yaba agiye kongera amasezerano muri gitinyiro, noneho byabaye kandi siwe wenyine.

Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C bwongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri Byiringiro Lague ndetse na Ishimwe Anicet igihe cy’imyaka ine buri wese.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyari kiyobowe na Chairman wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Michel Masabo ndetse n’abandi bakozi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Aba bakinnyi bombi bazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ndetse kuri ubu bakomeje kugaragaza ubuhanga.

Byringiro Lague niwe wigaragaje mbere dore ko ubu no mu ikipe y'igihugu iyo igiye guhamagarwa ari mu mazina atekerezwaho mbere y'ayandi mazina y'abasore bakina mu Rwanda no hanze.

Uyu musore uherutse gushinga urugo akaba yitegura no kwibaruka, ubu akaba yemeranyije n'ikipe ko mu myaka ine iri imbere azaba akiyikinira nta gihindutse.

Ishimwe Anicet ni undi musore uri gufasha iyi kipe cyane muri iyi minsi dore ko akunze gufasha ikipe cyane asimbuye, akarangwa n'amacenga menshi dore ko hari ba myugariro batazamwibagirwa nka Nkubana Marc ukinira Gasogi United. Uyu musore nawe akaba yongereye amasezeranl y'imyaka ine.

Byiringiro Lague yongereye amasezerano muri APR FC

Ishimwe Anicet yongereye amasezerano muri APR FC