Zuchu arasaba kwishyurwa amafaranga yakoreye mu gitaramo cya CHAN 2025

Zuchu arasaba kwishyurwa amafaranga yakoreye mu gitaramo cya CHAN 2025

 Sep 18, 2025 - 16:47

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Bongo Fleva, Zuchu , yagaragaje uburakari nyuma yo kutishyurwa amafaranga yose akubwiye mu masezerano y'igitaramo yakoreye i Nairobi, tariki ya 30 Kanama 2025, ku mukino wa nyuma wa CHAN 2025.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zuchu yavuze ko nubwo yatanze ibyishimo ku rwego rwo hejuru nk’uko byari byumvikanye, kugeza ubu ntarishyurwa neza.

Yavuze kandi ko amaze ibyumweru bitatu agerageza kuvugana n’abategura igitaramo, ariko ubutumwa bwe n’ubw’ikipe ye ntibusubizwe.

Zuchu yavuze ko nibaramuka batamwishyuye vuba, azafata inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe, kandi agaragaza ko atazemera ko bamusigaramo n'ifaranga rimwe.

Iki kibazo cyongeye gutuma benshi bibutsa abahanzi n’abategura ibitaramo kumenya ko kwishyura ku gihe nk’uko byumvikanywe ari ingenzi, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abahanzi no guteza imbere umuziki wabo.

Zuchu arishyuza abateguye CHAN

Zuchu aravuga ko ashaka ko bamwishyura nta n'ifaranga na rimwe bamusigayemo