Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na 'Ayo TV' aho yavuze ko we uko kwihangana kwa Zuchu we ntako agira kandi n'abandi bakundanye na Diamond nicyo bagiye babura, aboneraho no kubifuriza ishya n'ihirwe 'niba koko barakoze ubukwe'.
Ati "Niba aribyo ndabifuriza amahirwe masa, ariko ubu turi gukorana neza akazi ko kurera abana.., abana bange nta kintu bigeze babura...rero bwa nyuma Imana ishimwe kuba agiye gutuza (Diamond). Imana ishimwe ku bwa Nasib na Zuchu.
"Zuchu yatsindiye igihembo cy'umukunzi w'umwaka...kwihangana ngewe ntagira, afite umutima ukomeye arashikamye. Rero ntewe ishema nawe kandi nizera ko Nasib ari kumwitaho kuko ubu ni umugore we, ntabwo akiri umukunzi gusa."
Abajijwe niba iyo atumirwa mu bukwe yari kubutaha, Zari yavuze ko yari kuza azanye n'abana babo kuko nta mpamvu ihari yatuma atubutaha kuko ubu ari nk'umuryango cyane ko ibya kera by'urukundo rwabo byarangiye.
Ati "Yego rwose nzaza n'abana kuko njye na Nasib turi umuryango, ibya kera byararangiye ubu turi inshuti za hafi aho kuba abakunzi. Rero twaza, byaba ari na byiza."
Mu minsi ishize nibwo Diamond Platnumz yatunguranye agaragaza ko yakoze ubukwe na Zuchu, ndetse abantu bamwe babanje gukeka ko byaba ari ukubeshya gusa byakomeje kwemezwa n'abantu batandukanye barimo Mama wa Diamond ndetse n'uwabasezeranyije.
Zari Hassan yagaragaje ko gukundana na Diamond basaba kwihangana
Diamond na Zuchu baherutse gukora ubukwe
