Yvanny Mpano yavuze intandaro yo kudindira kwa album ye

Yvanny Mpano yavuze intandaro yo kudindira kwa album ye

 Feb 25, 2025 - 10:31

Umuhanzi Yvanny Mpano yiseguye ku bafana be ku bwo kubatenguha ntashyire hanze album ye ku gihe yabemereye, akomoza no ku mpamvu yatumye habaho kudindira.

Iyi ni album yari yateguje mu minsi yashize, aho yari yijeje abafana be ko izajya hanze ku munsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin uba tariki 14 Gashyantare 2025.

Iyi ni album ye ya mbere yise 'Igitabo cy'urukundo', izaba igizwe n'indirimbo ziri hagati ya 12 na 17, ndetse imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa 'Umuhigi' yari yamaze kuyishyira hanze.

Icyakora ubwo umunsi w'abakudana wageraga, iyi album ntiyigeze ijya hanze nk'uko yabitangaje ndetse kugeza n'ubu nta kanunu kayo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko igihe cyamufashe atararangiza kuyikora bituma atenguha abafana be.

Icyakora yavuze ko ubu ari gukora cyane kugira ngo ayirangize vuba, ndetse yijeje abantu ko izabageraho mu gihe kitarambiranye.

Ati "Nk'uko byari byitezwe ko album Igitabo cy'urukundo nari nabasezeranyije ko izajya hanze ku munsi w'abakudanye, ntabwo nabashije kubikora niyo mpamvu mbiseguraho.

"Nashatse kubaha album nziza itarimo n'akantu k'akabazo na kamwe, hari utuntu tumwe na tumwe tutari twarangiye. Munyihanganire ndi gukora cyane kandi ndabasezeranya ko izabageraho bitarambiranye."

Yvanny Mpano yatangaje ko ari gukora cyane kugira ngo ashyire hanze album yasezeranyije abantu