Yashoye arenga miliyari 2Frw agura umujyi  wo guturamo wenyine

Yashoye arenga miliyari 2Frw agura umujyi wo guturamo wenyine

 Mar 20, 2025 - 18:32

Cerro Gordo ni umujyi wahoze ucukurwamo amabuye y'agaciro muri California, nyuma uza guhinduka umujyi udatuwe. Ni muri urwo rwego, rwiyemezamirimo Brent Underwood yafashe icyemezo cyo kugura uyu mujyi muri 2018, kuri miliyoni 1.4 z'amadolari, ndetse awuturamo wenyine kuva 2020.

Nubwo hari ibibazo nko kubura amazi, ubukonje bukabije, n'ubwigunge, Brent yashyize ingufu nyinshi mu kubungabunga uyu mujyi w'amateka. Yavuguruye inyubako zishaje, akora ubushakashatsi ku birombe, ndetse arateganya gufungura hoteri zizajya zakira abawusura.

Brent Underwood arifuza kuzahura uyu mujyi ku buryo uzongera kuba mwiza.

Afashijwemo n'amafaranga yinjiza avuye mubikorwa bye birimo ibyo ashyira kuri YouTube, Brent akomeje kwemeza ko Cerro Gordo itazimira nkindi mijyi ishaje yubucukuzi. 

Inzozi ze ni ukubyutsa uyu mujyi kugira ngo abantu bakomeze kwiga amateka yawo mu bisekuruza bizaza.