Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko witwa Richard Slayman uherutse kuba uwa mbere utewemo impyiko y’ingurube muri Amerika, yasezerewe nyuma yo kubagwa mu byumweru bibiri bishize mu bitaro bya Massachusetts muri iki gihugu.
Abahanga batandukanye ku isi bashimye iyo ntambwe imaze kugerwaho nyuma y’igihe bagerageza guteramo abantu ingingo ziva mu ngurube, ariko birananirana.
Tariki 16 Werurwe uyu mwaka, ni bwo itsinda ry’abaganga ryashyizwe impyiko y’ingurube muri uwo murway, icyo gikorwa kikaba cyarakozwe mu masaha umunani.