Yari yasomye Misa ya Pasika! Ni iki cyabaye kuri Papa Fransis I?

Yari yasomye Misa ya Pasika! Ni iki cyabaye kuri Papa Fransis I?

 Apr 21, 2025 - 11:27

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransis I yitabye Imana ku myaka 88, nyuma y'ukwezi kumwe avuye mu bitaro, na nyuma y'uko kuri iki Cyumweru yari yasomye Misa ya Pasika i Vertican. Byamugendekeye gute ngo mu masaha make abe yitabye Imana?

Ahagana i saa 9:45 AM i Vertican, nibwo Cardinal Kevin Farrell, yatangaje urupfu rwa Papa Fransis I w'imyaka 88 y'amavuko, aho yemeje ko yaguye mu rugo rwe Casa Santa Marta i Verican.

Mu butumwa bwa Cardinal Kevin ntabwo yatangaje icyamuhitanye, ahubwo yagaragaje ibigwi byamuranze nk'Umushumba wa Kiliziya, anagaragaza ko Kiliziya yose iri mu kababaro.

Papa Fransisi yitabye mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025 yatunguranye asoma Misa muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Roma ariko akaba yari afite intege nke.

ku wa 23 Werurwe 2025, nibwo Papa yari yavuye mu bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic Hospital i Roma yari amazemo iminsi 38 arwariyemo indwara z'ubuhumekero zishobora kuba ari nazo zamwivuganye.

Jorge Mario Bergoglio amazina nyakuri ya Papa Fransis I, yavukiye i  Buenos Aires muri Argentina tariki ya 17 Ukuboza 1936 aza kuba Papa muri Werurwe 2013.

Pope Fransis I yitabye Imana ku myaka 88