Yami Ley yunze mu rya Okkama agaragaza ko abahanzi nyarwanda nta nganzo bakigira

Yami Ley yunze mu rya Okkama agaragaza ko abahanzi nyarwanda nta nganzo bakigira

 May 13, 2025 - 21:20

Nyuma y'uko Okkama agaragaje ko abahanzi nyarwanda nta kintu gishya bagihanga nk'uko byahoze mbere, umuhanzi Yami Ley ufitanye isano na Ruti Joel nawe yagaragaje ko ashyigikiye ibyo Okkama yavuze ndetse agaragaza ingaruka bikomeje kugira ku muziki Nyarwanda muri rusange.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na The Choice Live, yavuze ko uko iminsi igenda yicuma niko umuziki nyarwanda ukomeje kugenda usubira inyuma ugereranyije n'aho wahoze mu myaka yashize.

Ibi yabivuze ashingiye ku kuba abahanzi bafatwa nk'abakuru mu muziki aribo basigaye bakora ibintu wumva nta gishya kirimo, ibizwi nko gushishura, aho wumva igihangano ukumva hari ahandi wigeze kucyumva.

Ahamya ko abahanzi benshi iyo bakizamuka baba ari abahanga cyane bakora igihangano ukabona ko babifitemo impano, ariko bamara kugafata bagata umwimerere wabo bagatangira gushishura iby'abandi aho gukuza impano zabo.

Ati "Mbere wabonaga ko umuziki uri gutera imbere, ariko ubu aho kugira ngo bizamuke, biri gusubira inyuma...Hari abantu tuzi bari bageze ku rwego rwo hejuru babaye ibyamamare, ariko ubu bongeye gusubira hasi."

Icyakora nubwo avuga ibi, Yami yemera ko kuba umuhanzi yagira igitekerezo agikuye ku bandi bahanzi ntacyo biba bitwaye, ariko bitavuze ko yahindura umwimerere we kuko ariho usanga yatangiye kuririmba iby'abandi.

Yashimangiye ko kandi umuhanzi aba akwiye gukora injyana yiyumvamo kandi akunda kuko aribyo bizamufasha kubikora neza, aho kujya mu byo adashoboye yishakira amaronko gusa.

Ati "Ntacyo kuba wagira igitekerezo abandi baguhaye, ariko ntibivuze ko uza guhindura ibyo watekerezaga byose kuko nubihindura uzaba ugiye gukora igihangano cy'undi muntu...Umuntu yagakwiye kuba akora ibintu bye, niba ari Hip Hop yiririmbe kuko aricyo kintu ukunda urayikora neza."

Iyo urebye usanga ibyo Yami avuga ntaho bitandukaniye n'ubutumwa Okkama aherutse kunyuza kuri Instagram ye agaragaza ko abahanzi nyarwanda nta gishya bagikora, aho usanga umuhanzi ahimba ibintu ukumva birasanzwe.

Muri ubwo butumwa Okkama yasabye abahanzi kongera kubitekerezaho bakongera gukora ibihangano bifite umwimerere, kuko bidahindutse umuziki nyarwanda udashobora kwambuka imbibi z'u Rwanda ngo ugere kure.

Yami Ley yakebuye abahanzi batakaje umwimerere mu gukora ibihangano

Okkama nawe aherutse kugaragaza ko abahanzi Nyarwanda nta nganzo bagifite

Umva indirimbo nshya ya Yami Ley