Isi yose yacitse ururondogoro nyuma y'uko umukobwa wari umuganga mu gace ka Bihar mu burasirazuba bw'Ubuhinde afashe icyemezo cyo gufata icyuma agakata igitsinda cy'umusore bakundanaga kubera ko yanze kumugira umugore.
Umusore wakaswe ubugabo, asanzwe akomoka mu gace ka Madhaura, aho nyuma yo kugwirwa n'iryo shyano yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza ya Patna.
Uwakoze iki gikorwa cya cyinyamaswa, yatangaje ko icyatumye afata icyo cyemezo cyigayitse, ari uko uyu musore bakundanye imyaka itanu akamwizeza ko bazabana bagafata n'itariki bazajjira mu rukiko gusezerana, ariko nyamara nyamusore akanga kujya yo kandi umukobwa yari yahateye amatako.
Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko, avuga ko yakoze ibyo mu buryo bwo kumwihoreraho kugira ngo atazashaka undi mugore, kandi ngo yumvaga yamubabaje cyane ahitamo kumutumira iwe amukata igitsina.
Abaturanyi b'uyu mukobwa bavuze ko bumvishe umusore arimo kuboroga cyane bahuruye basanga agaramye mu kidendezi cy'amaraso bahita bahamagara polisi nayo itatinze kuhagera ihita ita muri yombi uwo mukobwa ndetse itangira n'iperereza.
