Urukiko rwo mu gace ka Bruges rwagize umwere uyu mugabo utaravuzwe izina, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'abaganga batatu bigenga.
Ni urubanza rwabaje gushyira abacamanza mu gihirahiro kuko uyu mugabo akora no mu ruganda rwenga inzoga, nubwo umwunganizi we, Anse Ghesquiere, yavuze ko kuba umubiri wasanzwemo alcohol ari ibintu byahuriranye no kuba akora mu ruganda, ariko bitavuze ko yari yasinze.
Umucamanza yavuze ko uregwa nta kimenyetso cyerekana ko yari yasinze mu gihe cy’ibyabaye, aho ibitangazamakuru byo mu Bubiligi na byo byatangaje ko ubuzima bw'uyu mugabo bwagize uruhare rukomeye mu cyemezo cy'urukiko.
Inzobere mu bijyanye n’ibinyabuzima Lisa Florin wo mu bitaro bya AZ Sint-Lucas yasobanuye ko mu gihe abantu bafite ABS bakora ubwoko bumwe bw’alcohol nk'iziboneka mu binyobwa bisindisha, ubusanzwe bo baba bumva nta kibazo kidasanzwe bafite.
Yongeyeho ko ABS atari ikibazo umuntu avuka kandi ubusanzwe ikunze kugaragara ku bantu bafite ibibazo byo mu nda.
