Icyo u Burusiya bwatinye kiranze kirashyika

Icyo u Burusiya bwatinye kiranze kirashyika

 Apr 1, 2023 - 02:48

Igihugu cya Finland cyemerewe kujya muri OTAN ibintu biri gushengura u Burusiya| Vladimir Putin azasura Turkey| iminsi 401 Ukraine ihangane n'u Burusiya, amaherezo Ukraine irava muri Bakhmut.

Kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, ibihugu bya Sweden na Finland byahise bisaba kwinjira muri OTAN.

Kuri iyo mpamvu, u Burusiya bwahise bwihanangiriza ibi bihugu kudahirahira bisaba kujya muri uyu muryango, ariko nabyo biba ibamba byemeza ko bigomba kwinjiramo.

Nyamara nubwo ibi bihugu byasabaga kwinjira muri uyu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare OTAN, mu gihe ibihugu bigize uyu muryango byose byemeraga kwakira ibi bihugu, igihugu cya Turkey nacyo kiri muri uyu muryango cyanze ko ibi bihugu byakwinjiramo.

Ku bw'ibyo, ubutegetsi bwa Turkey bukaba bwarashinjaga ibi bihugu gucumbikira abantu baba mu mitwe y'iterabwoba, barangiza bakagaba ibitero kuri iki gihugu.

Nyamara nubwo Turkey yangiye ibi bihugu kwinjiramo, ariko kuri uyu wa 30 Werurwe, inteko nshingamatego y'iki gihugu yemeje ko Finland noneho yakwemererwa kwinjira muri OTAN.

Inteko nshingamatego ya Turkey yemeje ko Finland ko yajya muri OTAN

Magingo aya igihugu cya Sweden nicyo gisigaye kwigwaho ngo barebe niba nacyo bagiha uburenganzira bwo kwinjira muri uyu muryango.

Vladimir Putin mu ruzinduko muri Turkey

Nyuma yaho urukiko rwa ICC rushyiriyeho impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin, agiye kugirira urugendo hanze y'igihugu cye.

Iby'uru ruzinduko byatangajwe na Perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdogan watangaje ko Putin bifuza ko azabasura tariki ya 29 Mata 2023, ubwo bazaba bafungura uruganda rwa Nuclear.

Perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdogan watangaje ko Putin bifuza ko yabasura

Nubwo Turkey itangazo ko yifuza ko Perezida Putin yazaba ari muri uwo muhango, ariko ubutegetsi bwa Moscow ntacyo buratangaza kuri ibi.

Muri rusange Perezida Vladimir Putin ashobora gutabwa muri yombi igihe yaba ari mu gihugu cy'Amahanga agashyikirizwa ubutabera ku byaha by'intambara ashinjwa muri Ukraine.

Urugamba ni ishiraniro muri Ukraine

Intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi igeze ku munsi wa 401 aho urugamba mu mugi umaze amezi umunani urwanirwa ari ishiraniro.

Magingo aya urugamba ruri kubera mu mugi wa Bakhmut wabaye isibaniro ry'urugamba kuva mu mezi umunani ashize.

Nubwo urugamba rukaze muri aka gace, ariko ingabo z'u Burusiya umunsi ku munsi zitera intambwe zo kwigarurira uyu mugi zigenzura ku kigero cya 70 ku ijana.

Urugamba muri Bakhmut ni ishiraniro 

Muri rusange nubwo muri uyu mugi Ukraine iri kuwutakaza, ariko ikomeje kunangira, ikagerekaho no gusobanura ko uyu mugi nta byinshi uvuze. 

Nyamara nubwo Ukraine itangiye kuvuga ko uyu mugi ntacyo uvuze, mu minsi yashize yavugaga ko itazawuvamo. Ubwo rero harimo kwivuguruza guhambaye cyane.