White House igiye kwagurwa

White House igiye kwagurwa

 Aug 1, 2025 - 18:21

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agiye gutangiza umushinga wo kwagura inzu icumbikira Perezida wa Amerika izwi nka "White House", umushinga uzatangira muri Nzeri 2025.

Ni umugambi perezida Trump amaranye igihe kirekire kuva mu mwaka 2016, ku butegetsi bwa Barack Obama aho yifuzaga gushora miliyoni 100 z'amadorali muri uyu mushinga.

Biteganyijwe ko iyavurwa rya White House rizatwara miliyoni 200 z'amadorali (arenga miliyari 250 z'amafanga y'u Rwanda) nk'uko byanditswe n'ikinyamakuru Forbes mu nkuru zabo zijyanye n'ubucuruzi.

Inyubako izubakwa ikongerwa mu gice cya White House izitwa "White House State Ballroom", ikazaba ifite ubuso bungana na 90,000 square feet, mu gihe White House isanzwe ifite 55,000 square feet.

Donald Trump uyu mushinga awufata nka kimwe mu gikorwa kindashyikirwa yaba agezeho ku butegetsi bwe, ariko ku mishinga y'imbere muri Amerika nyuma ya gahunda ye yo gukumira abimukira binjiraga muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

White House ni inyubako ikorereramo perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba n'ubuturo bwe kuva mu mwaka 1800 ku butegetsi bwa John Adams ikaba imaze imyaka isaga 232 yubatse.

Iyi nyubako igaragara mu ibara ry'umweru ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bashobora no kurenga  650.

Donald Trump yifuje kwagura iyi nyubako mu myaka itambutse 

Ubwiza bw'inyubako izongerwa mu zigize White House kugira ngo hongerwe ubushobozi bw'abashobora kwakirwa