Kenny Sol azataramira abanyarwanda

Kenny Sol azataramira abanyarwanda

 Oct 18, 2021 - 12:50

Umuhanzi Kenny Sol niwe uzataramira abanyarwanda afatanyije na Adekunle Gold.

Nyuma yuko ibitaramo bikomorewe mu Rwanda bimwe mu byamaze kwemerwa ko bizaba muri uyu mwaka ni “Movement Fest”  cyateguwe na RG consult basanzwe bategura ibitaramo bya Jazz Junction.

Iki gitaramo hari hamaze kwemezwa ko  kizagaragaramo umuhanzi mpuzamahanga wo muri Nigeria. Ubu hamaze kwemezwako umuhanzi Kenny Sol azagaragara muri iki gitaramo cya “Movement Fest” akaba ariwe munyarwanda wenyine wamaze gutangazwa ko azaba arimo guha ibyishimo abazitabira.

Kenny Sol wazamukiye mu itsinda rya Yemba voice aho yari ari kumwe n’abandi babiri aribo Bill Ruzima na Mozzy Yemba Boy.

Kenny Sol atoranyijwe nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe zirimo Agafire, You&I , Umurego, Haso na Say My Name iri muzikunzwe cyane muri iyi minsi.

Reba hano indirimbo ye iheruka