Rimwe na rimwe usanga abantu bahora baseka ndetse bamwe baseka n'ibintu bidafite agaciro (ubusa), baba babiterwa n'indwara yitwa 'Pseudobulbar Affect (PBA).
Iyi ni indwara ituma umuntu ananirwa kugenzura ibyiyumviro bye, ugasanga aho aseka cyangwa se yisetsa n'aho bidakenewe.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ahanini usanga iterwa no guturika k'udutsi tw'ubwonko, ugasanga bikomatanyije n'indwara yo kwibagirwa bya hato na hato nk'uko tubikesha urubuga 'Cleveland Clinic'.
Icyakora kugeza ubu nta muti urambye uravumburwa ushobora kuvura iyi ndwara, gusa bakavuga ko ku rundi ruhande umuntu uhora yisetsa ubusa adakwiye gufatwa nk'umurwayi wo mu mutwe.
Umuntu urwaye iyi ndwara kandi, ashobora guhindagurika akaba yafatwa n'umujinya w'umuranduranzuzi bitandukanye n'uko yari asanzwe aseka cyane.
Kwisetsa ubusa ni indwara yibasira umuntu
