Uyu Munya-Brésil w'imyaka 25 y'amavuko asigaje umwaka umwe gusa ku masezerano ye, ariko kugeza ubu impande zombi ntizirabasha kumvikana ku masezerano mashya, ibintu byatangiye gutera impungenge ubuyobozi bwa Real Madrid n’abafana bayo.
Nubwo Vinicius Jr akomeje kuba umwe mu bakinnyi b'ingenzi bafashije Real Madrid kugera ku ntsinzi zikomeye mu myaka yashize, ibiganiro by'amasezerano bishya byakomeje kugenda biguru ntege. Uyu mukinnyi ubwe aherutse gutangaza ko yifuza kuguma muri iyi kipe y'inzozi ze, ariko ko atihutira gusinya amasezerano mashya.
Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, na we yakomeje kugaragaza ko yifuza ko Vinicius yakomeza gukinira iyi kipe igihe kirekire, gusa inyuma y'ayo magambo meza haracyari ikibazo gikomeye cy'ubwumvikane ku bijyanye n'imishahara.
Amakuru avuga ko Vinicius Jr yifuza umushahara ugera ku rwego rw'uwa Kylian Mbappé, ubu ufatwa nk'umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri Real Madrid. Uretse umushahara, uyu rutahizamu ngo aranifuza amafaranga y'inyongera yo gusinya amasezerano mashya, ibintu ubuyobozi bwa Real Madrid butigeze bwemera ku wundi mukinnyi uwo ari we wese.
Ikinyamakuru AS cyatangaje ko nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026 hazaba ibiganiro bishya hagati y'impande zombi. Niba nta bwumvikane buzagerwaho, Real Madrid izatangira gutekereza ku bundi buryo bwo gukomeza urugendo rwayo idafite Vinicius Jr.
Mu gihe ibiganiro bikomeje gukomera, Vinicius Jr yahisemo gushyira umutima we ku ikipe y'igihugu ya Brazil iri mu gikombe cy'Isi, avuga ko ibijyanye na Real Madrid azabigarukaho nyuma y'irushanwa.
Nubwo uyu mukinnyi yasoje umwaka w'imikino wa 2025/26 afite ibitego 22 n'imipira 10 yavuyemo ibitego, gusa haracyari impaka ku buryo bw’imikinire hagati ye na Mbappé mu busatirizi bwa Real Madrid. Hari abibaza niba aba bakinnyi bombi bashobora gukomeza guhuza neza mu buryo bwafasha ikipe mu gihe kirekire kuko bisa naho bikigoye.
Ikindi gishobora kugira uruhare muri iki kibazo ni uko Mbappé afatwa nk'umukinnyi udashobora kugurishwa n'iyi kipe, bityo niba hari umwe wagombaga gutanga umwanya kubera inyungu z'ikipe, bishoboka ko amaso yakwerekeza kuri Vinicius Jr.
Kuri ubu, amaso yose ahanzwe ibiganiro bizaba nyuma y'igikombe cy'isi cya 2026, aho hazamenyekana niba Vinicius Jr azakomeza kuba umwe mu nkingi za mwamba za Real Madrid cyangwa niba iyi kipe izatangira kwitegura ubuzima bushya itamufite.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
