Umugore ushinja umuraperi Jay-Z kuba yaramusambanyije afite imyaka 13, mu 2000, ibimuranga bikomeje kugirwa ubwiru mu rukiko.
Umucamanza, Analisa Torres yavuze ko uyu mugore atagomba kwerekana umwirondoro we kuko amategeko y’urukiko abimwemerera.
Icyakora, uyu mugore watanze ikirego cye ku izina rya Jane Doe, yavuze ko yakorewe ibikorwa nk’ibi nyuma y’ibirori bya MTV Music Awards mu myaka 24 ishize. Yabanje kurega Diddy mu Kwakira, nyuma y’amezi abiri ahindura ikirego cye, yongeraho Jay-Z.
Uwunganira Jay-Z yavuze ko ikirego cy’umukiriya we kigomba guteshwa agaciro niba ushinja atazagaragaza umwirondoro we.
