Urushinge n'urudodo byatumye yandikwa mu gitabo cyandikwamo uduhigo ku isi

Urushinge n'urudodo byatumye yandikwa mu gitabo cyandikwamo uduhigo ku isi

 Mar 15, 2025 - 22:41

Umugabo ukomoka muri Nigeria, Oluwaseun Kuforiji yanditswe mu gitabo cyandikwamo uduhigo ku isi ( Guinness World Record) kubera kumara igihe kirenga amasaha 106 arimo kudoda imyenda akoresheje intoki n'urushinge.

Umunya-Nigeria witwa Oluwaseun Kuforiji yashyizwe mu gitabo cyandikwamo uduhigo ku isi cyitwa Guinness World Record kubera kumara igihe kirekire arimo kudoda akoresheje urushinge, kuko yamaze amasaha 106 , iminota 55, n’amasegonda 20 adoda atararuhuka.

Muri iyi minota yose, Kuforiji yakoresheje urushinge n’urudodo gusa, akora imyenda itangaje 18, byateye benshi gutangarira ubuhanga bwe.

Ibi byagezweho ntabwo ari ikuzo kuri Kuforiji wenyine ahubwo bikomeza kugaragaza urwego rwiza Nigeria imaze kugeraho mu bucuruzi mu gukora imyambaro ku isi.

Amateka uyu mugabo yakoze n’ikimenyetso kubakiri bato, kugaragaza ko kwihangana nishyaka bishobora kuganisha kubikorwa bidasanzwe.