Urunturuntu mu itangwa ry'ibihembo bya sinema

Urunturuntu mu itangwa ry'ibihembo bya sinema

 Jan 27, 2025 - 10:08

Itangwa ry'ibihembo bya sinema mu Rwanda ni kimwe mu bintu bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakinnyi ba filime n'ibindi bifite aho bihuriye na sinema bahamya ko ibi bihembo bitangwa mu buryo burimo uburiganya.

Iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi ba sinema mu Rwanda yaba abigeze kwitabira itangwa ry'ibihembo cyangwa se n'abatarabona amahirwe yo kubyitabira, baguhamiriza ko ibihembo bitangirwa mu Rwanda biba birimo amanyanga.

Usanga bavuga ko abategura ibihembo bafite ingeso yo gutanga ibihembo mu buryo budakwiye, aho usanga bahereza ibihembo abafite amazina asanzwe akomeye nyamara mu by'ukuri atari bo bakoze ibintu byiza bigakundwa cyangwa se bakoze cyane kurusha abandi.

Ibihembo bya Mashariki biherutse gutangwa umwaka washize, biri mu byongeye kubyutsa impaka ndende bitewe n'uko byatanzwe mu buryo bavuga ko 'budasobanutse'.

Nyuma y'uko ibi bihembo bitanzwe, bamwe mu bakinnyi ba filime bagarutsweho cyane harimo Dogoteri Nsabi utarahawe igihembo ndetse mu gihe cyose amaze muri sinema kugeza n'ubu akaba atarahabwa igihembo na kimwe, nyamara kuba ari mu bakunzwe kandi bakora cyane ari ibintu byigaragaza.

Bamwe mu nshuti za hafi za Dogoteri Nsabi, bavuga ko kuba nta gihembo yahawe byaramunabaje cyane ku buryo ashobora kuba yaranabizinutswe.

Nyambo Jesca nawe wari watoranyijwe mu bahataniye iki gihembo ariko ntagihabwe, bivugwa ko byamubabaje cyane bigatuma asohoka ahaberaga uyu muhango isaha zitageze.

Mu kiganiro Bamenya yagiranye na The Choice Live, yahamiye ko Nyambo byamubabaje kuba yari yaje yiteguye guhabwa igihembo ariko ntakibone. Icyakora Nyambo we avuga ko yasohotse kuko yari arwaye nubwo avuga ko nawe uburyo byatanzwemo atabyishimiye.

Bamwe mu bemeza ko habamo uburiganya.

Mu kiganiro umunyarwenya Gitego Puissant yagiranye na The Choice Live, yatangaje ko ahamya adashidikanya ko ibihembo byo mu Rwanda bitangwa mu buryo bw'amanyanga, kuko atumva neza uburyo Nyaxo kugeza n'ubu nta gihembo arahabwa nyamara abo yazanye bari kubihabwa buri munsi. Ibi kandi abihurizaho na Nyaxo.

Umunyarwenya Mitsutsu avuga ko we yamaze kuzinukwa ibyo guhatanira ibihembo, kuko yaje gusanga n'ubundi abazabihabwa baba baratoranyijwe kera, ahubwo ugasanga barushya abandi birirwa bazenguruka hirya no hino mu gihugu nyamara nta kintu bazacyura.

Avuga ko we ubu adashobora no kwemera ko hari umuntu wamutoranga ngo aze guhatanira igihembo, agashimangira ko ubu ibihembo byose azajya yitabira azajya aba abizi neza ko icyo gihembo azagitwara.

Kecapu wamamaye muri filime ya Bamenya, avuga ko nawe kugeza n'ubu nta gihembo na kimwe arahabwa nyamara ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe kakahava.

Ndahiro Natacha wamamaye cyane muri filime ya Killaman (Mu Heart), aganira na 'MIE Empire' yavuze ko nawe abona bitangwa mu buryo bw'amanyanga kuko usanga igihembo bagihaye umuntu utazwi muri sinema ndetse nawe atamuzi kandi aribyo abamo umunsi ku wundi, nyamara ugasanga abazwi batashye amara masa.

Killaman ukomeje kwigwizaho ibihembo, Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yavuze ko ari ibintu bidakwiye ko ibihembo bakomeza kubiha abafite amazina akomeye muri sinema, ahubwo bakagombye no kubiha abato bakizamuka kugira ngo bibatere n'umwete wo gukomeza gukora bumva ko ibyo bakora bikunzwe kandi hari ababishima.