Mu butumwa Captain Regis yanyujije kuri Instagram ye, yatangaje ko gutandukana kwabo kwatewe n'uko yafashe Micky wari umukunzi we aryamanye n'undi musore ahanzwi nko mu Gatenga.
Ati "Micky namufatanye n'umusore baryamanye aho aba, none yaje aje kwiriza no kunsebya ngo mu mwumve. Ndi amapine ashaje, reka mbereke amashya nabafatanye."
Regis yavuze ko yafashe Micky aryamanye n'undi musore
Ibi yabitangaje nyuma y'uko Micky yari aherutse gukorera ikiganiro kuri shene ya 'MIE Empire', aho yagereranyije Regis n'amapine ashaje ndetse atangaza ko ubu nta musore bari gukundana.
Aha kandi Micky yumvikanye avuga ko abasore ari abana babi kuko iyo mwakundanaga ukaza kumubwira ko ufite umwana, umubano mwari mufitanye uhita uyoyoka ndetse mukaba mwatandukana, aho yashakaga guca amarenga ko ari cyo yaba yarapfuye na Regis.
Icyakora mu butumwa Regis yanyujije kuri Instagram ye asa n'umusubiza, yavuze ko yubaha abagore babyaye ariko badafite abagabo kuko bavunika cyane, ariko kandi ashimangira ko yakunze Micky abizi ko afite umwana.
Ati "Nubaha abagore barera abana bonyine baravunika cyane....nagukunze mbizi kuko twahuye wonsa ntukabeshye mukobwa mwiza."
Icyakora iri tandukana ryabo rikurikiwe no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga ntirivugwaho rumwe, aho bamwe bari gushimangira ko ari ibintu bishobora kuba byapanzwe kugira ngo Micky avugwe cyane bitewe na filime ye nshya yitegura gushyira hanze, bigakorwa mu rwego rwo 'Kuyitwikira' nka bumwe mu buryo busigaye bugezweho bwo kwamamaza ibihangano.
Micky aherutse gutangariza The Choice Live ko yahuye na Regis mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo Killaman yari yasohokanye abakozi be bose i Gisenyi, Micky akaza kurwarirayo igifu.
Micky yavuze ko ubwo yari arwaye, Regis batari banaziranye cyane yaraje aramwegera amubaza uko ameze ahita ajya kumuzanira amata n'umupira wo kwifubika.
Yavuze ko kuva icyo gihe bamaze gutaha, Regis yatangiye kujya amuhamagara amubaza uko ameze, niba yarakize, ndetse kuva icyo gihe bisanga basigaye bakundana.
Micky yatangaje ko yahuriye na Regis i Gisenyi Killaman yabasohokanye
