Abakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye gucika ururondogoro bibaza niba inkuru zikomeje kuvugwa kuri Byiringiro Lague zaba ari ukuri koko, dore ko zose ari izishyira mu manga urugo rwe.
Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka inkuru y'igihuha ivuga ko Byiringiro yaba agiye kubyarana na Dj Crush, ndetse ko inda ari imvutsi kuri ubu bakaba bari mu myiteguro yo gukora ibirori byo kwakira umwana.
Nubwo Byiringiro we nta kintu yigeze abitangazaho, gusa Dj Crush binyuze mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, yahakanye yivuye inyuma ko atwite inda ye dore ko basanzwe ari inshuti.
Dj Crush yashimangiye ko Byiringiro Lague ari inshuti ye kandi ko adashobora kumwihakana, ariko ibivugwa byose ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati “Sinamwihakana Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’abana babiri ndamukomeje pe.”
Izi nkuru zije zikurikira n'ubundi izavuzwe mu ntangiriro z'uku kwezi, aho umunyamakuru Ngabo Loben yari yatangaje ko amadeni amurembeje, ndetse ngo akaba yishyurira inzu abakobwa babiri i Kigali.
Icyo gihe Byiringiro Lague yatangarije The Choice Live ko yamaze gutanga ikirego muri RIB arega uyu munyamakuru, kuko ibyo bamuvuzeho byari byageze ku mugore we kandi atabona uko abimusobanurira, biba ngombwa ko yitabaza inzego z'ubuyobozi ngo arenganurwe.
Dj Crush yahakanye ibyo gutwita inda ya Byiringiro Lague
Byiringiro Lague akomeje kuvugwaho inkuru zishyira mu manga urugo rwe
