Biravugwa ko umutariyani Jorginho ukinira Chelsea hagati mu kibuga yaba ategereje ko ikipe ya FC Barcelona imwegera, nawe akaba yiteguye guhita ayijyamo.
Mu mpeshyi ya 2023 ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye nibwo Jorginho nawe azaba asoje amasezerano ye muri Chelsea bivuze ko azaba yemerewe gusinyira ikipe ashaka.
Ikinyamakuru Sports cyandikira muri Esipanye gitangaza ko uyu mugabo yiteguye kuba aretse andi makipe yose amushaka ndetse no kongera amasezerano muri Chelsea, akabanza akareba ko kujya muri FC Barcelona bishoboka.
Jorginho arifuza kujya muri FC Barcelona (Image:PA)
N'ubwo FC Barcelona imaranye igihe ibibazo by'ubukungu, byitezwe ko mu mpeshyi izongeramo abandi bakinnyi ariko ikibanda cyane ku bakinnyi basoje amasezerano mu makipe basanzwemo.
Amakuru aturuka muri Esipanye avuga ko umu-agent wa Jorginho witwa Joao Santos yamaze guhura na FC Barcelona bakaganira kuri uyu mugabo w'imyaka 30.
FC Barcelona iramutse ijyanye Jorginho yaba isubiye Chelsea nyuma y'umwaka umwe ikuyeyo myugariro Andreas Christensen ndetse n'abandi bakinnyi Chelsea yari yifuje barimo Jules Kounde, Ousmane Dembele na Raphinha.
