Trump yagize ati “Ibi nabikoze kugira ngo ayo magambo y'ubupfapfa naza kuba hari ibindi biyihishe inyuma tube twiteguye. Amagambo ni ingenzi cyane, kandi ashobora kuvamo ingaruka zitateganyijwe. Nizeye ko ibi bitazaba bimwe muri byo.”
Trump ntiyigeze atangaza aho ubwo bwato bubiri bwoherejwe, nk’uko amategeko y’ingabo za Amerika abiteganya.
Medvedev ku wa Mbere yavuze ko buri gihano cyangwa igitutu Trump ashyira ku Burusiya ngo buhagarike intambara muri Ukraine, kiba ari icyago kiganisha ku ntambara ikaze.
Mu kwezi gushize kandi na none Medvedev yavuze ko ibyo Trump avuga ari ikinamico, yongeraho ko u Burusiya butabyitayeho.
Amerika n’u Burusiya ni byo bihugu bifite intwaro kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi ku Isi gusa abasesenguzi benshi bemeza ko intambara hagati yabo igoye ko yabaho usibye kurwanira mu bindi bihugu nk'uko byari bimeze muri Ukraine cyangwa muri Syria mu minsi itambutse.
Intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine imaze gusenya ibikorwa byinshi ndetse ihitana benshi
Donald Trump mu ntego yihaye harimo guhagarika iyi ntambara gusa bikomeje kumugora cyane
