Umusore witwa Aidan Perry wo mu mujyi wa Ocala muri Leta ya Florida, yarokotse urupfu nyuma yo kuraswa mu gituza, isasu rikagonga umusaraba w’izahabu yari yambaye ku ijosi bigatuma ritagera ku mubiri.
Isasu ryamukubise mu gituza risohokera hafi y’ukuboko, maze ryikinjira mu kuboko.
Abaganga bo ku bitaro bya HCA Florida Ocala bavuze ko uwo musaraba ariwo wamurokoye, nago ubundi yari guhita apfa.
Aidan Perry yavuze ko ubwo yabonaga amaraso yamenetse yatekereje ko agiye gupfa, ariko nyuma y’ibi bihe bikomeye yemeje ko kwizera Imana kwe kwiyongereye, avuga ati: “Komeza wizere, koko Imana irahari, kandi ishobora byose".
Uwarashe uyu musore yaje gufatirwa mu karere ka Sumter, naho Perry we arimo koroherwa.
Umusaraba warokoye ubuzima bwe nyuma yo kuraswa

