Umuryango wa Bruce Willis wakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima 

Umuryango wa Bruce Willis wakoze igikorwa cyakoze benshi ku mutima 

 Dec 23, 2025 - 20:57

Umuryango w’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Hollywood, Bruce Willis, watangaje icyemezo gikomeye kandi gikora ku mitima ya benshi, cyo gutanga ubwonko bwe mu bushakashatsi bwa siyansi nyuma y’urupfu rwe, mu rwego rwo gufasha mu gusobanukirwa no kurwanya indwara ya frontotemporal dementia (FTD).

Mu itangazo ryatanzwe n’umuryango, umugore we Emma Heming-Willis yavuze ko iki cyemezo kitari cyoroshye mu marangamutima, ariko ko cyafashwe hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi. 

Bagize bati:“Nubwo ari urugendo rutoroshye kuri twe nk’umuryango, twizera ko gutanga ubwonko bwe bizafasha abashakashatsi gusobanukirwa neza iyi ndwara, bityo bigire umumaro ku bandi barwayi n’imiryango yabo.”

Umuryango wa Bruce Willis ugaragaza ko ufite icyizere cy’uko uyu musanzu uzagira uruhare mu kubona ibisubizo bishya byafasha mu kuvura cyangwa kugabanya ingaruka z’iyi ndwara mu bihe biri imbere.

Iyi ntambwe yakiriwe neza n’abatari bake ku isi hose, ifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere, ubumuntu n’ubufatanye, igaragaza uko ububabare bwite bushobora guhinduka umusanzu ufitiye akamaro sosiyete na siyansi muri rusange.