Umuhungu wa Zari yashyize umucyo ku mubano we na Shakib Cham

Umuhungu wa Zari yashyize umucyo ku mubano we na Shakib Cham

 Feb 10, 2025 - 13:39

Raphael Tlale, umuhungu wa kabiri wa Zari Hassan, yanyomoje amakuru avugwa ko adacana uwaka n'umugabo wa Nyina, Shakib Cham, agaragaza ko nta kibazo bafitanye.

Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko, yavuze ko Shakib ari umugabo ucisha make kandi woroheje, icyakora avuga ko iyo Shakib aje baganira bisanzwe kuko nta biganiro bigiye kure bajya bagirana.

Avuga ko iyo yaje aho baba muri Afurika y'Epfo aganira na Nyina, bakajya gutemberana n'abana bato (Tiffa na Nillan) ariko we nta byinshi bajya baganira.

Ati "Navuga ko ari umuntu ucisha make, kandi iyo aje mu rugo aganira na Mama wenda bakanasohokana abana, ariko nta byinshi tuba dufite byo kuganira.

"Biba bimeze nko kumenya ko ahari gusa nkamusuhuza, gusa ni umuntu uganira kandi ucisha make. Turi inshuti ariko buri wese aba yihugiyeho."

Ibi bije bishimangira ibyo Shakib Cham nawe aherutse gutangaza, avuga ko nta kibazo agirana n'abana ba Zari kuko barezwe neza kandi bagira ikinyabupfura.