Umuhanzi wo muri Tanzania yishwe azira ibiceri 400

Umuhanzi wo muri Tanzania yishwe azira ibiceri 400

 Jun 22, 2023 - 05:32

Umuhanzi Nezo B ukomoka mu gihugu cya Tanzania yishw n'umuturanyi we amuteye icyuma amuziza kutishyura amafaranga y'umuririo angana na 476 Frw.

Ni umuhanzi wumvikanye n'umuturanyi we kujya yishyura amafaranga y'umuririo, yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye hanyuma bikurura amakimbirane hagati yabo kugeza ubwo umuturanyi amuteye icyuma akamuhitana.

Nezo B uzwi mu njyana Bongo Flavor iririmbwa cyane mu gihugu cya Tanzania, yabanje guterana amagambo n'umuturanyi we Blandina Fredrick bigezxa ubwo amufashe akamutera icyuma amusiga ashizemo umwuka.

Abatangabuhamya bavuga ko aba bombi bababnje guterana amagambo ahagana saa 1.30pm ku munsi wo ku wa kabiri hanyuma bigera ubwo bafatana bararwana.

Nezo B mu mwaka wa 2021 yasinye amasezerano na Black Market Records yo kuba ariho akorera ibikorwa bye by'umuziki dore ko ari umwe mu bari bafite impano ikomeye yo kuririmba.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo  ‘Kosa Langu’, ‘Nimo’, ‘Yaga Yaga’, ‘Ofa Zingine’, ‘Bata’ and ‘Mpunguze.

Tanzanian artist Nezo B killed | Music In Africa

Umuhanzi Nezo B wo muri Tanzania yazize ibiceri 400.