Nk’uko bitangazwa na TMZ, uwo mugore witwa Jennifer Kleber, w’imyaka 54, ngo yaririye muri resitora yitwa Darrell’s Dog Gone Good Diner iherereye mu gace ka Marion County.
Nyuma yo kurangiza gufungura, Kleber ngo yanze kwishyura fagitire ye ya $27.55(asaga 39,933.72 Frw) , abwira abakozi ba resitora ko umugabo we Eminem ari we uzayishyura.
Icyakora, abakozi ba resitora ntibabyemeye bahita bahamagara abapolisi. Iyo polisi igeze aho, ngo Kleber yasubiyemo ibyo yavugaga, yemeza ko ari umugore wa Eminem, ariko ntihagira gihamya na kimwe abereka.
Nyuma yo kubaza no gukora iperereza ry’ibanze, abapolisi bahise bata muri yombi Jennifer Kleber, bamushinja icyaha cyo kuriganya ikigo gitanga serivisi (defrauding an innkeeper).
Umugore yatawe muri yombi ashinjwa kwiyitirira kuba umugore wa Eminem
