Umugore wa Mohbad yateye utwatsi ibyo gupima umwana we DNA

Umugore wa Mohbad yateye utwatsi ibyo gupima umwana we DNA

 Apr 1, 2024 - 18:58

Nyuma y'uko hari benshi bakomeje gushinja umugore wa nyakwigendera Mohbad kuba umwana afite atari uw'uyu muhanzi, uyu mugore yateye utwatsi ibjyanye no gupimisha uyu mwana we DNA.

Uwahoze ari umugore wa nyakwigendera Mohbad, yamaganye abifuza gukorera kizamini cya DNA ku mwana we, kubera ibihuha bikomeje gukwirakwira bivuga ko umwana atari uw’umugabo we Mohbad uherutse kwitaba Imana.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Post kibitangaza, ngo byasobanuwe ko uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko atazigera atanga umwana we ngo bamupime DNA kandi ko ntawe ushobora kumutegeka kubikora, mu gihe avuga ko atigeze ahura n’undi mugabo ubwo yari kumwe n’umugabo.

Mohbad yitabye Imana ku ya 12 Nzeri umwaka ushize azize urupfu rutavuzweho rumwe byatumye hafatwa ibyamamare bimwe na bimwe bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu, barimo Naira Marley na Sam Larry.

Uyu mugore witwa Winmi wari wanabanje kwemera gukoresha ibyo bizamini, yavuze ko yasanze ntampvu yo kubikora, kuko umugabo we ari we wamwambuye ubusugi bwe kandi nta n'undi muntu ufite uburenganzira bwo kumusaba gupimisha umwana we, uretse umugabo we witabye Imana.