Umugabo wa ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana

Umugabo wa ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana

 Apr 4, 2024 - 17:47

Umugabo wari mukuru kurusha abandi ku isi, yitabye Imana habura igihe gito ngo yizihize isabukuru y'amavuko.

Umugabo witwa Juan Vicente Perez Mora, ukomoka muri Venezuwela, na we wari ufite agahigo ko kuba umugabo ukuze kurusha abandi ku isi, yitabye Imana afite imyaka 114, harabura ibyumweru bike ngo agire isabukuru, muri Gicurasi.

Amakuru y'urupfu rwe yashyizwe ahagaragara na Guinness World Records ejo hashize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Uyu musaza yinjiye mu gitabo cyandikwamo abanyaduhigo, muri Gashyantare 2022 ubwo yari afite imyaka 112 n'iminsi 253.

Juan Vicente Pérez se w'abana 11, mu buzima bwe yabumaze ahinga ndetse afite n'ubumenyi bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.