Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X (Twitter), hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko umunyamakuru Mutabaruka Angeli yamaze gusezera kuri Radio/Tv1 yari amazeho igihe, bitewe n’uko ataherukaga kumvikanaho.
Uyu munyamakuru ukunzwe cyane mu kiganiro cya mu gitondo cyitwa ‘Rirarashe’ akorana na KNC, byavugwaga ko intandaro yo gusezera kwe ari ubwumvikane buke bwabaye hagati ye na nyiri iki gitangazamakuru ari we KNC, bikavugwa ko yari agiye kwerekeza kuri B&B FM.
Mu butumwa Mutabaruka yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yahakanye aya makuru, ahamya ko atigeze asezera kuri R/Tv1 ko ahubwo ibiri kuvugwa byose ari ibihuha.
Yavuze ko kuba amaze igihe adakora, byatewe n’uko yari amaze iminsi arwaye ndetse amakuru avuga ko yari arwaye Malariya, gusa we yavuze ko arimo kugenda amera neza.
Yagize ati “Amakuru ari gukwirakwizwa ko nasezeye kuri R/Tv1 siyo ni ibihuha. Ahubwo maze iminsi ndwaye kandi ndi kumera neza. Tv1 niyo yanjye.”
Mutabaruka Angeli yahakanye amakuru avugwa ko yasezeye kuri R/Tv1
