'Uko wishushanya niko ugira inshuti nyinshi'-Burna Boy

'Uko wishushanya niko ugira inshuti nyinshi'-Burna Boy

 Dec 7, 2023 - 15:59

Umuhanzi Burna Boy avuga ko abantu bigaragaza uko batari ndetse ntibavugishe ukuri aribo bagira inshuti nyinshi.

Umunya-Nigeria Burna Boy uzwi ku kabyiniriro ka African Giant, avuga ko uko umuntu arushaho kwigaragaza mu buzima butandukanye n'ubwo abayemo cyangwa ntavugishe ukuri, ari nako arushaho kugira abantu benshi biyita inshuti ze.

Ibi Burna Boy yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat ubwo yageragezaga kuvuga ku kuri k'ubuzima, abenshi batajya bashaka kuvugaho.

Burana yagize ati:''Uko wishushanya, niko abantu bawe bazaba benshi. Uko uba umunyakuri, ni nako abantu bawe bazaba bake. Uko ni ukuri kuzwi.''

Burna Boy yasanze ababeshyi aribo bagira inshuti nyinshi