Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa, yahishuye ko mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu myiteguro ya nyuma y'ibitaramo bizenguruka Isi, yaje guhura n'uruva gusenya avunika ijosi mu buryo bikomeye.
Yavuze ko ubwo yari muri gym (mu myitozo ngororamubiri), umutoza we yamubwiye ko bagomba gukora imyitozo ariko irimo no kwihangana.
Ubwo yatangiraga gukora, Jeson Derulo yaje kunyerera mu buryo butunguranye agwira ijosi riravunika mu buryo bikomeye.
Yakomeje avuga ko icyo gihe yumvaga ko ubuzima bwe bugiye kurangirira aho.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko ahita asubika ibyo bitaramo kuko kugira ngo akire neza byamutwaye amezi arindwi.
Ati "Muri 2013 navunitse ijosi. Nari ndi mu myiteguro y'ibitaramo byanjye bagomba kuzenguruka isi, nari ndi gukorana n'umutoza wanjye.
"Naranyereye ngwira umutwe mvunika n'

urutirigongo (C-2)."
