Uko byagenze kugira ngo Element ntajyane n’abo muri 1:55 AM kwibuka i Nyanza

Uko byagenze kugira ngo Element ntajyane n’abo muri 1:55 AM kwibuka i Nyanza

 Apr 18, 2025 - 16:06

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa umwuka mubi hagati ya Element na 1:55 AM, aho byatangiye gufata intera ubwo bagenzi be bajyaga mu Karere ka Nyanza kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bagatungurwa no kubona Element batajyanye kandi ari umwe muri bo.

Tariki ya 12 Mata 2025 mu masaha ya Saa Munani z’amanywa nibwo byamenyekanye ko Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana, Kompressor n’abandi babana muri 1:55 AM ndetse n’itsinda rigari ryo mu ikipe ya United Generation Basketball (UGB) bari mu mu Ntara y’Amajyepfo aho bari basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza.

Icyakora abantu baje gutungurwa no kubona Element atigeze ajyana n’abo muri 1:55 AM, bihita bisa n’ibyenyegeza umuriro w’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko umubano wabo utameze neza, ndetse ko Element yaba ari mu nzira zisohoka muri iyi nzu.

Ababashije gusura uru rwibutso basobanuriwe amateka mu buryo bwimbitse, bunamira inzirakarengane bashyinguyemo ndetse bagenera impano abantu 10 b’Intwaza barokotse.

Kuki Element atajyanye n’abandi?

The Choice Live yamenye amakuru avuga ko 1:55 AM  ijya gupanga urugendo rwo gusura uru rwibutso, gahunda yari ihari yari uko bazahurira aho 1:55 AM ikorera bose bagahagurukira rimwe.

Amakuru avuga ko umunsi wageze baza kuri 1:55 AM nk’uko babyumvikanye, ariko bategereza ko na Element yaza ngo bagende baramubura. Nyuma yo kubona ko ashobora kutaza nibwo bafashe umwanzuro wo kwigendera bakamusiga.

Ubwo amashusho n’amafoto byajyaga hanze Element ntagaragaremo, byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambga bivugwa ko umubano wabo utameze neza ndetse ko Element yaba yitegura kuyisohokamo agatangira gukorera muri studio ye ari kubaka.

Icyakora Umuyobozi wa 1:55 AM, Mugarura Kenny avuga ko bagifitanye amasezerano na Element kandi ko yubahirizwa ku mpande zombi. Aya masezerano bagiranye akaba azarangira muri uyu mwaka.

Izindi mpamvu zishingirwaho bavuga ko hari umwuka mubi hagati yabo

1. Indirimbo ‘Tombe’ Element aheruka gusohora nta birango bya 1:55 AM birimo nk’uko izindi ndirimbo yakoze nka Kashe, Fou de toi na Milele bimeze.

Icyakora Kuri iyi ngingo Kenny avuga ko impamvu mu zindi ndirimbo hajemo ibirango bya 1:55 AM, byatewe nuko bari bamuteye inkunga ariko kuri ‘Tombe’ nta nkunga bigeze bamutera cyane ko yasinye muri 1:55 AM nka Producer aho kuba umuhanzi.

2. Mu minsi ishize Element yagaragaye mu mashusho ari gukorera indirimbo Diez Dolla muri studio itari iya 1:55 AM, aho bivugwa ko iyo studio bari barimo ari iya Ross Kana afite iwe mu rugo.

3. Kuri ubu Element yamaze kwinjira mu mushinga wo gukora zimwe mu ndirimbo zigize album ya Nel Ngabo na Platin yitwa ‘Vibranium’, ikazakorerwa muri Kina Music.

Amakuru avuga ko 1:55 AM yagerageje gusaba Element ko bakongera amasezerano akahaguma, ariko Element ababera ibamba kuko ashaka gutangira studio ye.

Element ntabwo yagaragaye yajyanye n'abandi bo muri 1:55 AM kwibuka

Element ari gukora kuri album ya Nel Ngabo na Platin P muri Kina Music

Biravugwa ko Element yaba agiye kwimukira muri Studie ye ari kubaka