Dj Flix ni umwe mu bakobwa bakiri bato bari kuzamuka neza mu myidagaduro nyarwanda by'umwihariko mu mwuga wo kuvanga imiziki, dore ko abantu bamaze kumumenyera bitewe n'uko asigaye ahabwa amahirwe yo kwigaragaza mu bitaramo bikomeye.
Mu mwanya The Ben yari yateguye wo kureka impano nshya zikigaragaza, uyu mukobwa nawe yari yahawe umwanya ngo agaragaze ubushobozi bwe imbere y'imbaga nyamwinshi ndetse aba ari we ucurangira abahanzi bakiri bato baririmbye.
Yampano ni umwe mu bahanzi yacurangiye ndetse iyo urebye uko abantu bamwakiriye, buri wese yavuze ko yaririmbye neza. Gusa nyuma abantu bikomeye Dj Flix bavuga ko yamucurangiye nabi ku buryo bugaragarira bose.
Ku mbuga nkoranyambaga bamushinja ko yagendaga akatagura indirimbo mu buryo butari ubwa kinyamwuga, indirimbo ikamaramo amasegonda make akayikurama ariko nyuma akayigaruraro, n'ibindi bitandukanye.
Icyakora nubwo bivugwa gutyo, ku ruhande rwa Yampano we ntiyigeze agaragaza ko yacurangiwe nabi nk'uko bivugwa.
Mu kiganiro Dj Flix yagiranye na MIE Empire, yagaragaje ko we nta kosa yigeze akora mu micurangire ye, avuga we yakoraga ibyo Yampano yamuhaye.
Yavuze ko we nta ndirimbo yigeze akinira Yampano, kuko ubwo yajyaga ku rubyiniro yamuzaniye indirimbo zose yaziteranyije (non-stop), be we akajya ahagarika gato kugira ngo yumve abafana ubundi akongera akazamura.
Ati "Yampano yari afite iminota irindwi ni njyewe wamucurangiye. Yampano yaricaye arambwira ati ' mfite iminota itanu'. Bari bamubwiye umunani nyuma barabihindura baravuga bati dufite abahanzi benshi ukoreshe iminota itanu.
"Yanzaniye imiziki iteranyije burundu. Njyewe nakinnye gusa, mumanurira yumva abafana, nzamura afata abafana..ni uko ibintu byagenze."


