Ubwoba bwatumye Megan Thee Stallion yanga akazi

Ubwoba bwatumye Megan Thee Stallion yanga akazi

 Nov 23, 2025 - 11:19

Umuraperikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Megan Thee Stallion, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’aho amakuru yemeje ko yanze amasezerano manini yo kuba umwe mu bakinnyi bashya bari kwinjizwa mu mukino w’intambara uzwi ku isi hose, Call of Duty.

Amakuru aturuka mu nzego z’iby’imyidagaduro avuga ko Megan yahawe amasezerano maremare, yari kumushyira ku rwego rumwe n’abandi banyamuziki bakomeye bagiye bakorana n’iyi mikino, ariko ku bw’impamvu ze bwite yanze kwinjira muri uyu mushinga, ibintu byatunguranye ndetse bikanatuma hibazwa byinshi ku mpamvu nyayo y’uyu mwanzuro.

Nk’uko byatangajwe n’abegereye uyu mushinga, Megan yasobanuye ko atari kwishimira kwerekanwa mu mukino ugaragaramo urugomo, amasasu, imirwano n’ibisasu biturika.

Yavuze ko atinya cyane ibintu byose bijyanye no kurasana, ndetse ko n’iyo biba ari iby’umukino bidafite ingaruka zo mu buzima nyabwo bitamworohera kubireba cyangwa kubigiramo uruhare.

Abasesenguzi bemeza ko mu gihe hari abahanzi batekereza ko kwigaragaza mu mikino nk'iyo ari uburyo bwo kongera izina n’amasoko mashya, Megan we yahisemo kubahiriza indangagaciro ze no gukomeza kwirinda ibyo adashyigikira.

Abafana be bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bamushimiye ku gikorwa cyo kurinda isura ye no kutigira mu bikorwa yumva bidahuje n’umurongo we w’ubuhanzi. Abandi ariko ntibatinye gutebya, bavuga ko nubwo Megan Thee Stallion ari intwari ku rubyiniro, ibiturika bya Call of Duty byo bishobora kuba byari bikomeye cyane kuri we.

Megan Thee Stallion yanze akazi kubera amasasu