Igitangaje kurusha ibindi, ni uko ubwo bushakashatsi bwerekana muri abo bose abafite rukundo rukomeye ari abatagira isoni gusurira abakunzi babo.
Ubu bushakashatsi bwasanze abakunzi bumva nta cyo bibatwaye gusura bari kumwe n'abo bakundana, baryherwa no husangira amarangamitima n'abo bakundana ndetse bakaba bishimye.
Si ibyo gusa kandi, kuko abahanga mu by'imitekerereze nka Shannon Chavez na Gary Brown, bagaragaza ko abo bashobora gusurirana benshi muri bo baryoherwa n'imibonano mpuzabitsina kuko baba bisanzuye, ugereranyije n'abifata ngo badasurira abakunzi babo.
