Ubushakashatsi: Guhoberana n'umukunzi wawe bifite akamaro kenshi harimo no kugabanya umuvuduko w'amaraso

Ubushakashatsi: Guhoberana n'umukunzi wawe bifite akamaro kenshi harimo no kugabanya umuvuduko w'amaraso

 Feb 2, 2025 - 20:44

Nk'uko tubikesha urubuga rwa Healthline, ubushakashatsi bwerekanye ko guhobera umukunzi wawe ari ingirakamaro ku buzima cyane cyane ku bagore. Iki gikorwa cyongera irekurwa ry'umusemburo witwa oxytocine, ufasha kugabanya imihangayiko imwe no kongera amarangamutima hagati y'abakundana.

Byongeye kandi, guhoberana n'umukunzi wawe kenshi bishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso bikanatuma umutima utera neza. 

Bivugwa ko abagore ari bo bagerwaho n'izi nyungu ku kigero kinini, n'ubwo guhoberana bifite akamaro kanini mu rukundo muri rusange.

Guhoberana n'umukunzi wawe byagufasha kugabanya stress 

Ni muri urwo rwego niba ushaka uburyo bworoshye bwo gushimangira umubano wawe no kuzamura amarangamitima hagati yawe n'umukunzi wawe, guhoberana ari igisubizo benshi baca amazi ariko gifite akamaro kanini.

Uretse umusemburo wa oxytocine kandi, guhoberana bigabanya ivuburwa ry'umusemburo wa cortisol utera stress, ndetse bifasha n'umuntu gusinzira neza.