Ubushakashatsi buvuga ko imisemburo y’imibonano mpuzabitsina nka estradiol na progesterone isohokana mu gihe cy’imihango y’umugore ari yo igira ingaruka ku irari ry’o guhuza ibitsina ibyo bikaganisha ku gukora mibonano mpuzabitsina kenshi.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Catania yo mu Butaliyani bakoreye ubushakashatsi ku bagore 1,180 maze bakandika buri munsi ibikorwa byabo by’imibonano mpuzabitsina birimo, kwikinisha, gukora imibonano mpuzabitsina n’abagbo, no gukoresha ibikinisho bifashe mu kwikinisha, bahereye 2004 kugeza 2011.
Ese bavumhuye iki?
Abo bashakashatsi basanze abagore badafite abakunzi barakunze gukora imibonano mpuzabitsina kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, mu gihe abagore bari mu rukundo bateye akabariro cyane ku wa Gatanu no kuwa Gatandatu.
Ku bijyanye n’uburyo bakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ukwezi kwabo, ubushakashatsi bwasanze abagore batari mu rukundo bakunze gutera akabariro mu gihe cy’intangiriro zukwezi kwabo, iyo umusemburo wa estradiol urimo kugenzura gukura kw’intanga ngore, mu gihe abagore bafite abakunzi babikoraga mu gihe cy’intangiriro no mu mpera.
Icyakora ubwo bushakashatsi bushimangira ko abagore bari mu rukundo bakora imibonano mpuzabitsina cyane mu mpera z’ukwezi kwabo, mu rwego rwo kugabanya amahirwe yo kuba baterwa inda n’abo baryamanye.
Ubu bushakashatsi ntabwo buvuga ko ari ihame ko abagore bose ariko bakora, cyane ko hari ibindi bintu bitandukanye byatuma umuntu akora imibonano mpuzabitsina gacye cyangwa kenshi, umunsi runaka ashatse.
