Ubushakashatsi: Abagabo bafite uruhara bakurura abagore kurusha abafite umusatsi

Ubushakashatsi: Abagabo bafite uruhara bakurura abagore kurusha abafite umusatsi

 Jun 2, 2025 - 14:38

Mu gihe abagabo benshi bakunze gushyira inyogosho zitandukanye ku mitwe yabo ngo bagaragare neza, ubushakashatsi bushya bwakozwe n’urubuga Illicit Encounters bwagaragaje ko abagabo bafite uruhara/igipara(bald) baza ku mwanya wa kabiri mu bakurura cyane abagore.

Iri suzuma ryakorewe ku bagore 2,000, ryagaragaje ko umutwe uriho uruhara wagize ubundi bwoko bwose bw’imisatsi mu gukurura abagore harimo imisatsi yirabura, n’indi myinshi.

Abashakashatsi bavuga ko kugira uruhara abagore babifata nk’ikirango cy’ubukure, ubwenge, ndetse no kugira ubutegetsi butuje (calm dominance).

Ni muri urwo rwego abagabo bameze batyo abagore bababona nk’abatekereza cyane kandi nk’inyangamugayo.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abagabo bubatse umubiri, ari bo baza ku mwanya wa mbere mu gukurura abagore.

Abagore bakururwa cyane n'abagabo bafite uruhara/igipara